Double Your Impact
In honor of our 25-year anniversary of transformative storytelling, the Cinco Foundation will magnify the impact of your generosity by matching any amount you contribute exceeding last year’s donation.
DonatePMC has pasted the text of this article here. It is written in Kinyarwanda. See original post in IGIHE.
By Richard Irakoze.
Mu buryo bwishi bwo gutambutsa ubutumwa, abagize Umurage Media Center bahisemo kwifashisha ikinamico-nyigisho bise “Impano n’Impamba”, ngo bashishikarize abaturange ingingo nyinshi zibajijura by’umwihariko kuboneza urubyaro.
Ubukangurambaga bwa Umurage Media Center bwakomereje mu muganda rusange iri tsinda ryakoranye n’Abaturage bo mu Murenge wa Gahengeri ho Akarere ka Rwamagana kuwa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2014, ubwo benshi mu baturage ari na bo bagenerwabikorwa, baje kwirebera imbonankubone abakinnyi basanzwe bumva kuri radiyo.
Emmanuel Rugira, uhagarariye Umurage Media Center avuga ko ikinamico bamaze kubona ko ari uburyo bwiza, bwihariye kandi butanga ubutumwa mu buryo abaturage bakunda, bakaba baranahisemo kuza gukorana umuganda n’abo baturage mu rwego rwo kubashihsikariza kujya bakurikirana amakinamico kugirango ubukangurambaga buyakorerwamo butagenda ubusa.
Rugira yavuze ko iyo begereye abaturage bakabigisha imbonankubone izi nyigisho basanzwe batanga mu makinimico nko kuboneza urubyaro, babyara abo bashoboye kurera, bakirinda indwara n’ibindi byorezo nka SIDA, izi nyigisho zirushaho kubacengera.
Muri uku gusura abaturage babashishikariza kujya bakurikirana iyi kinamico nyigisho Impano n’Impamva habumbiwe amatafatiri abaturage bahoze ari impunzi muri Tanzaniya bakaza kwirukanwayo.
Kuva mu 2007, Umurage Media Center bagiye bacengeza mu banyarwanda ubutumwa bwubaka bakoresheje amakinamico nka “Umurage Urukwiye”, ku bufatanye n’umuryango w’Abanyamerika Population Media Center.
By’umwihariko, ubu butumwa batanga uretse kuvuga ku kuboneza urubyaro bunavuga ku kwita ku mirire myiza, kurwanya no kwirinda ibyorezo cya SIDA, uburinganire n’ibindi bikibangamira kwiteza imbere kw’abaturage.
Yagize ati “Twasanze kwifashisha ikinamico bicengeza mu baturage ubutumwa mu buryo bwihuse, by’umwihariko iyo tubasanze tukabegera mu baturage usanga barushaho gusobanukirwa ibyo ducisha muri za kinamico zacu, kuko biba bisanisha neza n’ubuzima babayemo, ubu twizeye ko uko bumva izi kinamico zacu zizagenda zibahindura, noneho bakaba babasha kugera ku iterambere.”
Si benshi mu baturage bemeza ko bari basanzwe bumva iyi kinamico, ariko ku bwa Rugira, uko iterambere rigenda riza, benshi mu baturage batunga amatelefone arimo amaradiyo, internet igera henshi, bizeye ko abaturage benshi bazajya babasha kumva iyi kinamico.
Ubushakashatsi bwerekanye ko 80% by’abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi, kandi abenshi muri bo batuye mu byaro, ku buryo amakinamico nk’aya akinnye ku buryo bwiganjemo ubw’imibereho yo mu byaro, yitezweho guhindura imyumvire kuri benshi.
Iyi kinamico ica kuri radiyo Rwanda buri wa Kane saa tatu n’iminota cumi n’itanu (21h15’) no ku Cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine n’itanu (6h45’).